Ibihe

2 views

Lyrics

Sinazamuye ijwi ryanjye hejuru, nkumenyesha iby'ibi bihe
 Nafashe n'umwanya ndaguhamagara, nkumenyesha iby' isarura
 Nkubwira iby'ubwami ko bwegereje, witegure, umes' ibishura byawe.
 Imvura iracyagwa muri ya mihana, izuba riracyarasa
 Ariko ibihe ntibikakumare imbaraga z'umutima.
 Kuk' ubwami bw'Imana bwegereje, witegure umes' ibishura byawe.
 Ibihe bizashika, abami bahinduke,
 Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi
 Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri
 Tuzamuke wa musozi wera.
 Za nzandiko zo kuguhugura, waribagiwe urazita
 Ariko kubw' urukundo nkigukunda, nkwandikira urwa kabiri
 Nkubwira iby'ubwami ko bwegereje, witegure umes' ibishura byawe.
 Ko tumeze nk'ibisukwa ku gicaniro kuko n'igihe cyacu gisohoye.oooooh
 Ibihe bizashika, abami bahinduke,
 Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi
 Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri
 Tuzamuke wa musozi wera.
 Ibihe bizashika, abami bahinduke,
 Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi
 Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri
 Tuzamuke wa musozi wera.
 Tuzamuke wa musozi wera (dukweture inkweto)
 (Twegere igicaniro, dutambe ibitambo) Tuzamuke wa musozi wera
 (Twandikishe amateka y'ibihe bizaza) Tuzamuke wa musozi wera
 (Duhabwe indirimbo, iyo tuzaririmba) Tuzamuke wa musozi wera
 Tuzamuke wa musozi wera.
 

Audio Features

Song Details

Duration
04:35
Key
8
Tempo
162 BPM

Share

More Songs by Israel Mbonyi

Similar Songs