Simpagarara

3 views

Lyrics

Ibisitaza ibihumbi byuzuye inzara yanjye, eh!
 Ariko nahawe impamba ibikoma mu nkokora
 Singisubikishwa urugendo rwanjye no gutsikira
 kuko wantumye wohereje ingabo zindamira
 Umperekezanya amagambo y'ihumure
 Bikantera kugenda nta gihunga
 Usesekaza umucyo imbere y'intambwe zanjye
 Aho nyuze hose nkahasanga ikimenyetso cyawe
 Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
 (Sinyobe) Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
 (Sinyobe) Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
 Nteye umugongo iyi si ndetse n'ibyayo
 Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye
 Nteye umugongo iyi si ndetse n'ibyayo
 Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye
 Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
 (Simpagarara) Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
 Warirahiye ko ntazicwa n'umwuma
 Ko uzafukura iriba mu butayu
 kandi uzacogoza induru z'abanyamwaga
 Ugategura imitego imbuza kugerayo
 Wowe nyir'ibiganza bitava mpanze amaso
 Uramfata ukankomeza umutima nkanesha ibingora
 Ujya unyomora ibikomere ibiri inyuma cyangwa imbere
 Ni wowe nkingi y'umuriro imurikira, nkurikira igicuku kinishye
 Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
 (Sinyobe) Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
 Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
 Nteye umugongo iyi si ndetse n'ibyayo
 Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye
 Nteye umugongo iyi si ndetse n'ibyayo
 Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye
 Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
 (Simpagarara) Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
 Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
 (Simpagarara) Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
 (Simpagarara) Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
 (Simpagarara) Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
 Hoyaa simpagarara, Mwami nyobora

Audio Features

Song Details

Duration
04:20
Key
2
Tempo
82 BPM

Share

More Songs by Vestine and Dorcas

Similar Songs