Kukiwabyemeye

3 views

Lyrics

Kuki wabyemeye Mana Nyagasani, iby'akababaro nti kuki wabyemeye?
 Amarira nimenshi reba imiborogo, duhora twibaza Mana kuki wabyemeye.
 Iyo nibutse iryo joro,
 ijoro ry'imiborogo iryo wemeyeko y'uko abacu batuvamo.
 bintera kwibaza nikuki Nyagasani wemeyeko tubabazwa bene aka kageni.
 nikuki?
 Kuki wabyemeye Mana Nyagasani iby'akababaro nti kuki wabyemeye.
 Amarira nimenshi reba n'imiborogo, duhora twibaza tuti kuki wabyemeye?
 Musa kurw'impanuka urupfu
 rwatugendereye Mana wemeyeko Gatari asezera kw'iyi si.
 Njugu Amosi,
 Manzi umuhungu witondaga, turabibuka mwese ntituzabibagirwa.
 Mana.
 Kuki wabyemeye Mana nyagasani, iby'akababaro kuki wabyemey?
 Amarira ni menshi reba imiborogo
 duhora twibaza twibaza Mana nikuki wabyemeye?
 Turabaye Mana, kandi nawe urabibuna,
 ariko muri byose shimwa kubwa ya mirimo myiza.
 Iyo wemeyeko abo bagaragu bawe
 bakora muri iyo minsi mikeya bamaze kwisi.
 Turabibuka imirimo yanyu myiza itagereranywa mwakoze mukiriho.
 Turabibuka ukuntu twabanye neza igihe mwahoze iwacu ntituzabibagirwa.
 Turabibuka imirimo yanyu myiza itagereranywa mwakoze mukiriho.
 Turabibuka ukuntu twabanye neza igihe mwahoze iwacu ntituzabibagirwa.

Audio Features

Song Details

Duration
05:11
Key
8
Tempo
156 BPM

Share

More Songs by Ambassadors Of Christ Choir

Similar Songs